Icyerekezo: Kuhinduka igicumbi gihamye mu kubumbatira ubusabane mu banyagihugu ba buri gihugu no kwimakaza ubufatanye n’ubutwererane mu karere, hagamijwe gushakisha ibisubizo bifatika ku bibazo bigira ingaruka ku baturage b’ibihugu byacu bya Afurika, by’umwihariko, ibihugu bya Afurika yo mu biyaga bigari.
Zimwe mu ntego:
Guha agaciro k’ibanze indimi gakondo zikoreshwa mu karere k’ibiyaga bigari arizo : Igiswahili, i Kirundi, i Kinyarwanda, i Lingala…, zikagirwa ingingi mwamba yubakiyeho ubusabane, umuco wo guharanira amahoro n’ubuhahirane bizana ubukungu burambye mu karere.