IGIKOMBE CY’ISI 2026: UMWANYA CONGO IBONYE WO KUMENYEKANISHA AKARENGANE N’INTAMBARA BYUGARIJE UBURASIRAZUBA BWA RDC?
Reka dutangire twibaza iki kibazo: “Ese itike ijya mu gikombe cy’isi Congo yabonye, ishobora gutanga umwanya mushya wo kumenyekanisha ikibazo cy’intambara n’ubwicanyi ndengakamere bubera mu burasirazuba bwa Congo bukorwa na M23 n’u Rwanda?” Kuba ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarabonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 ni inkuru y’ibyishimo ku bakunzi b’umupira w’amaguru bo muri Congo no muri Afurika muri rusange. Ariko kuri benshi mu karere k’ibiyaga Bigari ndetse n’abanye-Congo, iri rushanwa si umwanya wo gukina umupira gusa, ahubwo ni n’urubuga mpuzamahanga rwo kumenyekanisha ikibazo cy’intambara n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bimaze imyaka irenga 30 byugarije uburasirazuba bwa Congo. Igikombe cy’Isi ni cyo gikorwa cya siporo gikurikirwa n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi. Miliyari z’abantu zizakurikirana imikino ya Coupe du Monde 2026, ibintu biha amahirwe adasanzwe ibihugu n’abakinnyi yo kugeza ubutumwa ku isi yose. Ese Kuba Congo Izakina Coupe du Monde Hari Icyo Bizahindura ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo? Nta gihamya yerekana ko gukina igikombe cy’Isi byonyine bishobora guhagarika intambara. Ariko amateka agaragaza ko amarushanwa akomeye ya siporo ashobora kuba urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha akarengane, ubwicanyi, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage. Abakinnyi, abafana, abanyamakuru n’imiryango itandukanye bakoresha amarushanwa nk’aya kugira ngo bageze ubutumwa bwabo ku ruhando mpuzamahanga. Ku Banye-Congo benshi, Coupe du Monde ishobora kuba amahirwe yo kongera kwibutsa isi ikibazo cya “Genocost” n’intambara zimaze imyaka myinshi zica abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo. Abakinnyi ba Congo Basanzwe Bagaragaza Ubutumwa Bwo Guharanira Amahoro Iki si ikintu gishya ku bakinnyi bakomoka muri Congo. Mu marushanwa atandukanye, bamwe mu bakinnyi ba Congo bagiye bagaragaza ubutumwa busaba amahoro n’ubutabera ndetse n’ubwicanyi bukorwa na M23 na Leta y’u Rwanda muri RDC. Muri CAN 2024, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo bakoze ikimenyetso cyo gupfuka umunwa no gushyira urutoki ku mutwe nk’imbunda mbere y’umukino, mu rwego rwo kwibutsa isi ibibazo by’intambara byari bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Congo. Hari kandi abakinnyi bagiye berekana imyenda yanditseho ubutumwa bw’amahoro cyangwa kurwanya ubwicanyi nyuma yo gutsinda ibitego. Urugero rwa Heritier Luvumbu Umukinnyi w’Umunye-Congo Heritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports mu Rwanda yaje kuvugwa cyane nyuma yo gukora ikimenyetso nk’icyari cyakozwe n’ikipe y’igihugu ya Congo mu gihe yishimiraga igitego yari atsindiye Police FC. Nyuma y’icyo gikorwa, yahagaritswe amezi atandatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko amategeko abuza gukoresha ubutumwa bwa politiki mu mupira w’amaguru. Nyuma yaho Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na Luvumbu ku bwumvikane bw’impande zombi. Luvumbu yahise asubira iwabo muri Congo, yakirwa n’abayobozi bakomeye b’igihugu ndetse n’abafana benshi maze afatwa nk’intwari y’igihugu. Iyi nkuru y’uyu mukinnyi Luvumbu, yakurura impaka nyinshi ku ruhando rwa siporo muri Afurika. Congo mu Gikombe cy’isi 2026 Muri Coupe du Monde 2026, RDC ni yo kipe yonyine izaba ihagarariye akarere k’Ibiyaga Bigari (Great Lakes Region/EAC). Ibi bivuze ko amaso menshi y’abaturage bo muri aka karere azaba ayireba, cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuganirwaho ku rwego mpuzamahanga. Ikipe ya RDC iri mu Itsinda K hamwe n’ibihugu bikomeye: Portugal Colombia Uzbekistan DR Congo Itsinda K rifatwa nk’imwe mu matsinda ashobora gutanga imikino ikomeye kandi ihangana cyane. Gahunda y’Imikino ya RDC (Amasaha ya Kigali) 17 Kamena 2026 Portugal vs DR Congo 🕐 Saa 18:00 z’umugoroba (Kigali Time) 23 Kamena 2026 Colombia vs DR Congo 🕐 Saa 03:00 za mu gitondo (24 Kamena ku isaha ya Kigali) 28 Kamena 2026 DR Congo vs Uzbekistan 🕐 Saa 01:30 za mu gitondo (Kigali Time) Umwanya Wo Kumenyekanisha Ijwi rya Congo Nubwo umupira w’amaguru utarangiza intambara, ushobora gufasha isi kumva no kubona ibibazo abaturage bahura na byo. Mu gihe miliyari z’abantu zizaba zikurikirana Coupe du Monde, ubutumwa bw’abakinnyi, abafana n’itangazamakuru bushobora kongera kumurikira isi ikibazo cya Congo, nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa atandukanye yabanje. Twifurije Amahirwe Menshi Les Léopards Nation Radio TV yifurije ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amahirwe menshi muri Coupe du Monde 2026. Twizeye ko Les Léopards izahagararira neza Afurika, akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse ikanatanga umusanzu mu gutuma isi ikomeza kumenya no kuganira ku kibazo cy’intambara imaze imyaka irenga 30 yibasira uburasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange. Umupira ushobora kudatanga amahoro ubwawo, ariko ushobora gutuma amajwi y’ababuze kivurira yumvikana kure kurushaho. REBA UBUSESENGUZI BURAMBUYE NATION RADIO TV YAKOZE KURI IYI NGINGO (VIDEO) — Inkuru yateguwe na Nation Radio TV.
