Amakuru Agezweho

IGIKOMBE CY’ISI 2026: UMWANYA CONGO IBONYE WO KUMENYEKANISHA AKARENGANE N’INTAMBARA BYUGARIJE UBURASIRAZUBA BWA RDC?

Reka dutangire twibaza iki kibazo: “Ese itike ijya mu gikombe cy’isi Congo yabonye, ishobora gutanga umwanya mushya wo kumenyekanisha ikibazo cy’intambara n’ubwicanyi ndengakamere bubera mu burasirazuba bwa Congo bukorwa na M23 n’u Rwanda?” Kuba ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarabonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 ni inkuru y’ibyishimo ku bakunzi b’umupira w’amaguru bo muri Congo no muri Afurika muri rusange. Ariko kuri benshi mu karere k’ibiyaga Bigari ndetse n’abanye-Congo, iri rushanwa si umwanya wo gukina umupira gusa, ahubwo ni n’urubuga mpuzamahanga rwo kumenyekanisha ikibazo cy’intambara n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bimaze imyaka irenga 30 byugarije uburasirazuba bwa Congo. Igikombe cy’Isi ni cyo gikorwa cya siporo gikurikirwa n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi. Miliyari z’abantu zizakurikirana imikino ya Coupe du Monde 2026, ibintu biha amahirwe adasanzwe ibihugu n’abakinnyi yo kugeza ubutumwa ku isi yose. Ese Kuba Congo Izakina Coupe du Monde Hari Icyo Bizahindura ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo? Nta gihamya yerekana ko gukina igikombe cy’Isi byonyine bishobora guhagarika intambara. Ariko amateka agaragaza ko amarushanwa akomeye ya siporo ashobora kuba urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha akarengane, ubwicanyi, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage. Abakinnyi, abafana, abanyamakuru n’imiryango itandukanye bakoresha amarushanwa nk’aya kugira ngo bageze ubutumwa bwabo ku ruhando mpuzamahanga. Ku Banye-Congo benshi, Coupe du Monde ishobora kuba amahirwe yo kongera kwibutsa isi ikibazo cya “Genocost” n’intambara zimaze imyaka myinshi zica abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo. Abakinnyi ba Congo Basanzwe Bagaragaza Ubutumwa Bwo Guharanira Amahoro Iki si ikintu gishya ku bakinnyi bakomoka muri Congo. Mu marushanwa atandukanye, bamwe mu bakinnyi ba Congo bagiye bagaragaza ubutumwa busaba amahoro n’ubutabera ndetse n’ubwicanyi bukorwa na M23 na Leta y’u Rwanda muri RDC. Muri CAN 2024, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo bakoze ikimenyetso cyo gupfuka umunwa no gushyira urutoki ku mutwe nk’imbunda mbere y’umukino, mu rwego rwo kwibutsa isi ibibazo by’intambara byari bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Congo. Hari kandi abakinnyi bagiye berekana imyenda yanditseho ubutumwa bw’amahoro cyangwa kurwanya ubwicanyi nyuma yo gutsinda ibitego. Urugero rwa Heritier Luvumbu Umukinnyi w’Umunye-Congo Heritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports mu Rwanda yaje kuvugwa cyane nyuma yo gukora ikimenyetso nk’icyari cyakozwe n’ikipe y’igihugu ya Congo mu gihe yishimiraga igitego yari atsindiye Police FC. Nyuma y’icyo gikorwa, yahagaritswe amezi atandatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko amategeko abuza gukoresha ubutumwa bwa politiki mu mupira w’amaguru. Nyuma yaho Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na Luvumbu ku bwumvikane bw’impande zombi. Luvumbu yahise asubira iwabo muri Congo, yakirwa n’abayobozi bakomeye b’igihugu ndetse n’abafana benshi maze afatwa nk’intwari y’igihugu. Iyi nkuru y’uyu mukinnyi Luvumbu, yakurura impaka nyinshi ku ruhando rwa siporo muri Afurika. Congo mu Gikombe cy’isi 2026 Muri Coupe du Monde 2026, RDC ni yo kipe yonyine izaba ihagarariye akarere k’Ibiyaga Bigari (Great Lakes Region/EAC). Ibi bivuze ko amaso menshi y’abaturage bo muri aka karere azaba ayireba, cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuganirwaho ku rwego mpuzamahanga. Ikipe ya RDC iri mu Itsinda K hamwe n’ibihugu bikomeye: Portugal Colombia Uzbekistan DR Congo Itsinda K rifatwa nk’imwe mu matsinda ashobora gutanga imikino ikomeye kandi ihangana cyane. Gahunda y’Imikino ya RDC (Amasaha ya Kigali) 17 Kamena 2026 Portugal vs DR Congo 🕐 Saa 18:00 z’umugoroba (Kigali Time) 23 Kamena 2026 Colombia vs DR Congo 🕐 Saa 03:00 za mu gitondo (24 Kamena ku isaha ya Kigali) 28 Kamena 2026 DR Congo vs Uzbekistan 🕐 Saa 01:30 za mu gitondo (Kigali Time) Umwanya Wo Kumenyekanisha Ijwi rya Congo Nubwo umupira w’amaguru utarangiza intambara, ushobora gufasha isi kumva no kubona ibibazo abaturage bahura na byo. Mu gihe miliyari z’abantu zizaba zikurikirana Coupe du Monde, ubutumwa bw’abakinnyi, abafana n’itangazamakuru bushobora kongera kumurikira isi ikibazo cya Congo, nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa atandukanye yabanje. Twifurije Amahirwe Menshi Les Léopards Nation Radio TV yifurije ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amahirwe menshi muri Coupe du Monde 2026. Twizeye ko Les Léopards izahagararira neza Afurika, akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse ikanatanga umusanzu mu gutuma isi ikomeza kumenya no kuganira ku kibazo cy’intambara imaze imyaka irenga 30 yibasira uburasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange. Umupira ushobora kudatanga amahoro ubwawo, ariko ushobora gutuma amajwi y’ababuze kivurira yumvikana kure kurushaho. REBA UBUSESENGUZI BURAMBUYE NATION RADIO TV YAKOZE KURI IYI NGINGO (VIDEO) — Inkuru yateguwe na Nation Radio TV.

IGIKOMBE CY’ISI 2026: UMWANYA CONGO IBONYE WO KUMENYEKANISHA AKARENGANE N’INTAMBARA BYUGARIJE UBURASIRAZUBA BWA RDC? Read More »

Washington Yasabye Kigali gukura ingabo muri Congo mu maguru mashya

Washington Ikomeje Gushyira Igitutu kuri Kigali cyo gukura ingabo muri Congo mu maguru mashya Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegereje ko ingabo z’u Rwanda zizatangira kuva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitarenze hagati mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Rubio yabivugiye imbere ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (House Foreign Affairs Committee), aho yavuze ko hari intambwe zimaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, nubwo hakiri ibibazo bikomeye bisaba gukemurwa. Yagize ati: “Ku birebana na RDC n’u Rwanda, basinye amasezerano y’amahoro. Ikibabaje ni uko atarimo kubahirizwa uko bikwiye. Byabaye ngombwa ko dufatira bamwe ibihano. Ku ruhande rw’u Rwanda, dutangiye kubona ibimenyetso byo kubahiriza ayo masezerano. Hari intambwe iri guterwa, nubwo itihuta nk’uko twabyifuzaga. Turizera ko kuva kw’ingabo z’u Rwanda muri aka karere bizatangira hagati mu kwezi gutaha. Ariko ikibazo cya M23 kiracyakeneye gukemurwa.” Amerika Yakomeje Ibihano Aya magambo ya Rubio aje nyuma y’uko Minisiteri y’Imari ya Amerika ifatiye ibihano John Imani Nzenze, ushinjwa kuyobora ubutasi bwa M23, ndetse na Gustave Kubwayo, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR. Amerika ivuga ko aba bagabo bombi bafite uruhare mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bihano biri mu rwego rw’umushinga mugari wa Washington wo gushyira igitutu ku bantu n’amatsinda bifitanye isano n’intambara yo muri Congo kugira ngo hubahirizwe amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati ya Kigali na Kinshasa mu mpera za 2025. Joseph Kabila na Corneille Nangaa Na Bo Bari Mu Bafatiwe Ibihano Mu mezi ashize, Amerika yafatiye ibihano uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, imushinja gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse n’ihuriro rya AFC rifatanyije nawo. Washington ivuga ko Kabila yatanze ubufasha bw’amafaranga ndetse akagira uruhare mu gushishikariza bamwe mu basirikare ba Congo kwifatanya n’inyeshyamba. Amerika kandi yakomeje ibihano kuri Corneille Nangaa, uyobora AFC, na Sultani Makenga, uyobora ibikorwa bya gisirikare bya M23. M23 Iracyari Inzitizi ku Mahoro Nubwo Amerika ivuga ko hari intambwe imaze guterwa, Marco Rubio yashimangiye ko ikibazo cya M23 kigikomeye kandi ko kigomba gukemurwa kugira ngo amahoro arambye aboneke. Kugeza ubu, M23 iracyagenzura ibice byinshi byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu. Intambara imaze kwimura miliyoni z’abaturage, ihungabanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’itangwa ry’amabuye y’agaciro ava muri ako karere. Ese Ibi Bisobanuye Iki ku Rwanda na Congo? Abasesenguzi bavuga ko niba koko ingabo z’u Rwanda zatangira kuva muri RDC nk’uko Amerika ibivuga, byaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rugamije kugabanya umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa. Ariko kandi bavuga ko amahoro arambye atazagerwaho gusa no gukura ingabo mu karere, ahubwo ko bizasaba no gukemura ikibazo cya M23, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Ku ruhande rwa Leta ya Congo, kuva kw’ingabo z’u Rwanda byafatwa nk’intsinzi ikomeye ya dipolomasi. Gusa inzira y’amahoro iracyarebwa na benshi nk’igifite inzitizi nyinshi mbere yo kugera ku mutekano urambye.  Reba isesengura rirambuye rya Nation Radio TV kuri iyi ngingo muri video iri kuri YouTube. — Inkuru yateguwe na Nation Radio TV.

Washington Yasabye Kigali gukura ingabo muri Congo mu maguru mashya Read More »

ESE NIBYO KOKO FPR-DMI-NISS YUMVIRIZA TELEPHONE Z’ABANYARWANDA BOSE?

Mu bihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku isi hose, ikibazo cy’umutekano w’amakuru ari muri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga gikomeje kuba kimwe mu bihangayikishije abantu benshi. Mu Rwanda no mu mahanga, hakunze kuvugwa amakuru avuga ko inzego z’umutekano n’ubutasi zishobora gukurikirana cyangwa kumviriza itumanaho ry’abaturage. Ariko se ibyo bivugwa ni ukuri? Ese hari ibimenyetso bifatika byerekana ko abaturage benshi b’Abanyarwanda baba bakurikiranwa binyuze muri telefoni zabo? Kandi ni iki umuntu yakora kugira ngo arinde amakuru ye bwite? Ibyo bamwe bavuga Hari raporo zitandukanye zasohowe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure ku ikoranabuhanga zagiye zigaragaza impungenge ku ikoreshwa rya gahunda z’ubutasi bwa mudasobwa (spyware) mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Hari kandi inkuru yasohowe n’ikinyamakuru, The Rwandan ivuga ku byo cyita uburyo inzego zimwe z’umutekano zishobora gukoresha porogaramu z’ubutasi mu gukurikirana abantu. Icyakora, ibyo birego ntabwo byigeze byemezwa nk’ukuri cyangwa ikinyoma, gusa hari byinshi bisaba ibimenyetso bya tekiniki n’ubugenzuzi kugira ngo byemezwe. Ese birashoboka ko telefoni yumvirizwa? Yego! Abahanga mu by’umutekano wa mudasobwa bavuga ko mu buryo bwa tekiniki bishoboka ko telefoni cyangwa mudasobwa byinjirwamo n’abagizi ba nabi cyangwa inzego zifite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu z’ubutasi. Ariko kandi, gukurikirana buri muturage wese ku giti cye bisaba ubushobozi buhenze cyane kandi bugoye gushyira mu bikorwa ku bantu benshi icyarimwe. Ni yo mpamvu impuguke nyinshi zisobanura ko ibikorwa byo kugenzura itumanaho akenshi byibanda ku bantu cyangwa amatsinda runaka aba afatwa nk’abafite amakuru y’ingenzi cyangwa abakurikiranweho ibikorwa runaka. Wakora iki kugira ngo urinde telefoni yawe?   1. Koresha ijambo ry’ibanga rikomeye Irinde gukoresha imibare yoroshye nka 1234 cyangwa itariki y’amavuko. Koresha PIN ndende cyangwa ijambo ry’ibanga rikomeye. 2. Fungura uburyo bwa Two-Factor Authentication (2FA) Ibi bituma umuntu atinjira muri konti zawe nubwo yaba yabonye ijambo ry’ibanga. 3. Jya uvugurura telefoni n’amaporogaramu(Gukora Updates) Ivugururwa rikosora intege nke z’umutekano zishobora gukoreshwa n’abashaka kwiba amakuru. 4. Irinde links zidasanzwe Ntukande ku butumwa cyangwa email utazi inkomoko yabyo kuko bishobora kuba birimo malware cyangwa spyware (virus zatuma bakwinjirira muri telefoni). 5. Koresha porogaramu n’ibikoresho byizewe Koresha applications muri Google Play Store cyangwa Apple App Store gusa. Gerageza kugura ibikoresho wizeye (iPhones, SAMSUNG nibindi bifite ikoranabuhanga rigezweho) 6. Funga amakuru yawe Koresha uburyo bwa encryption na backup kugira ngo amakuru yawe adatakara cyangwa ngo asomwe n’utabyemerewe. 7. Reba niba telefoni yawe itohereza ubutumwa ahandi(Call Forwarding) Ni uburyo bukoreshwa n’abashaka kwiba cyangwa kumviriza ibyo uvuga ndetse n’ubutumwa wohererezanya n’abandi. a) Uko warebako telefone yawe yohereza ubutumwa wohererejwe ahandi kanda: *#21# Iyi code ishobora kukwereka niba ibyo ukora byose byoherezwa ku yindi nimero. Iyo ihari barayikwereka nayo *#004# Iyi code ishobora kwerekana amakuru yose ajyanye no kohereza ibyo ukora ku yindi telefone. b) Uko wahagarika Call Forwarding Yose ##21#: Iyi code Ihagarika kandi igasiba amatangazo yose yo kwitaba no kohereza ubutumwa ahandi (call forwarding) adashingiye ku gukoresha terefone. Byagenda bite nibakwiba telefoni? Niba telefoni yawe yibwe: Hindura amagambo y’ibanga ya email n’izindi konti ukoresheje indi telefone cyangwa mudasobwa. Koresha “Find My iPhone” cyangwa “Find My Device” uyifunge cyangwa uyisibe amakuru kure. Menyesha banki niba hari mobile banking cyangwa konti z’imari zari muri telefoni. Hagarika SIM Card yawe binyuze ku muyoboro wa sosiyete y’itumanaho. Umwanzuro Nubwo hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku ikoreshwa rya spyware n’ubutasi bwa telefoni mu Rwanda no mu bihugu byinshi, ni ingenzi guhora twiteguye gukora byinshi bishoboka ngo turinde ibikoresho byacu by’ikoranabuhanga kuko ubuzima bw’iki gihe bushingiye ku ikoranabuhanga mu nzego zose. Icy’ingenzi ku muturage ni ugufata ingamba zo kurinda amakuru ye bwite, gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butekanye no kugira amakenga ku butumwa cyangwa porogaramu zishobora gushyira mu kaga umutekano we. ▶️ Reba isesengura rirambuye rya Nation Radio TV kuri iyi ngingo muri video iri kuri YouTube.   — Inkuru yateguwe na Nation Radio TV.

ESE NIBYO KOKO FPR-DMI-NISS YUMVIRIZA TELEPHONE Z’ABANYARWANDA BOSE? Read More »

Ubwongereza bwatsinze urubanza rwaregwagamo n’u Rwanda ku Masezerano y’Abimukira

Ubwongereza bwatsinze urubanza mpuzamahanga, bwari bwararezwe na Leta y’u Rwanda nyuma yo guhagarika amasezerano yari agamije kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro binjiraga mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. UKO UMUSHINGA WARI UTEGANYIJWE: Mu 2022, u Rwanda n’u Bwongereza bagiranye amasezerano yari agamije ko abantu binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe cyangwa bagasaba ubuhungiro nyuma yo kuhagera banyuze mu nzira zitemewe, bashoboraga koherezwa mu Rwanda kugira ngo bahasuzumirwe ubusabe bwabo kandi bahatuzwe. Mu rwego rw’ayo masezerano, u Bwongereza bwiyemeje gutera inkunga u Rwanda binyuze mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF), cyagombaga guhabwa amafaranga yose hamwe angana na £370 miliyoni. Byari biteganyijwe kandi ko u Rwanda ruhabwa andi £120 miliyoni mu gihe abantu 300 baba bamaze koherezwa, hakiyongeraho £20,000 kuri buri muntu woherejwe, ndetse n’amafaranga yo kumwitaho ashobora kugera kuri £150,874 mu myaka itanu. Mbere y’uko iyi gahunda ihagarikwa, u Bwongereza bwari bwaramaze guha u Rwanda £290 miliyoni. Muri ayo mafaranga, £270 miliyoni yari yarashyizwe muri ETIF, naho £20 miliyoni yari yatanzwe mbere yo kwakira no gutegurira ibikorwa abantu bari koherezwa mu Rwanda. Leta y’u Bwongereza yavuze kandi ko gahunda yose, harimo ibikorwa byayo byo kuyishyira mu bikorwa, yari imaze kuyitwara £715 miliyoni kugeza muri Kamena 2024, nubwo nta muntu n’umwe wasabaga ubuhungiro woherejwe mu Rwanda ku gahato; abantu bane gusa ni bo bagiyeyo ku bushake. Nyuma y’uko guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ihagaritse iyi gahunda mu 2024, u Bwongereza bwavuze ko butazongera kwishyura amafaranga yari asigaye ateganyijwe. Muri ayo harimo £50 miliyoni zagombaga gutangwa muri Mata 2025, izindi £50 miliyoni zagombaga gutangwa muri Mata 2026, ndetse na £120 miliyoni zari gutangwa gusa iyo abantu 300 baba bamaze koherezwa mu Rwanda. Bityo, u Bwongereza bwavuze ko amafaranga yari asigaye kutishyurwa yari arenga £220 miliyoni. Ku wa 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubukemurampaka, Permanent Court of Arbitration (PCA), i La Haye. U Rwanda rwavugaga ko u Bwongereza butari bukwiye kwanga kubahiriza ibyo bwari bwarasezeranye kubera ihinduka rya politiki ryabaye i Londres. Mu kirego cyarwo, u Rwanda rwasabye kwishyurwa £50 miliyoni zari ziteganyijwe mu mwaka wa kabiri w’amasezerano, ndetse n’andi mafaranga yari ajyanye n’umwaka wakurikiyeho: £50 miliyoni, cyangwa mu buryo bw’ubundi bubare £10.4 miliyoni. U Rwanda rwasabye kandi £6 miliyoni z’indishyi, cyangwa imbabazi, kubera ko u Bwongereza butashyize mu bikorwa gahunda yo kwakira bamwe mu mpunzi zugarijwe zari mu Rwanda. Ariko mu mwanzuro watanzwe ku wa 15 Gicurasi 2026, ugatangazwa ku mugaragaro ku wa 1 Kamena 2026, urukiko rwa PCA rwanze ibyifuzo by’u Rwanda. Urukiko rwemeje ko ibiganiro n’inyandiko z’ububanyi n’amahanga byahanahanwe hagati y’ibihugu byombi mu Ugushyingo 2024 byari bihagije kugira ngo bigaragaze ko u Rwanda rwemeye ko ayo mafaranga yari asigaye atazishyurwa. Rwanze kandi icyifuzo cy’indishyi za £6 miliyoni. Ibyo byatumye u Bwongereza butsinda urubanza, ntibwategekwa kwishyura u Rwanda amafaranga y’inyongera rwari rwasabye. Mu ncamake, u Rwanda rwari rwarahawe £290 miliyoni muri gahunda y’abimukira n’u Bwongereza. Nyuma y’uko gahunda ihagaritswe, rwareze rusaba amafaranga y’inyongera ashobora kugera kuri £106 miliyoni, hatabariwemo inyungu, ariko urukiko rw’i La Haye rwanze ibyo byifuzo byose, rwemeza ko u Bwongereza nta yandi mafaranga bugomba kwishyura u Rwanda muri ayo masezerano. UMWANZURO W’URUKIKO: Urukiko rwemeje ko Ubwongereza budategetswe kwishyura amafaranga y’inyongera u Rwanda rwari rwasabye nyuma y’iseswa ry’ayo masezerano ryakozwe na guverinoma y’Ubwongereza na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer mu mwaka wa 2024. U Rwanda rwari rwasabye amafaranga arenga miliyoni 100 z’amapawundi y’u Bwongereza, ruvuga ko London yarenze ku byo yari yarasezeranye. Aya masezerano yari yarashyizweho kugira ngo bamwe mu basaba ubuhungiro bagezwe mu Rwanda, aho ubusabe bwabo bwari gusuzumirwa. Mu iburanisha ryabereye i La Haye mu Buholandi, abunganiraga Ubwongereza bavuze ko impinduka zabaye muri politiki y’igihugu nyuma y’amatora zari zatumye gahunda ihagarikwa kandi ko nta mafaranga yandi yagombaga kwishyurwa. Urukiko rwafashe icyemezo cyo gushyigikira Ubwongereza, ruvuga ko u Rwanda rutagomba guhabwa indishyi rwari rwasabye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’icyemezo, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yubaha imyanzuro y’urukiko kandi ko ifata iki kibazo nk’icyarangiye. Gusa yagaragaje ko umwe mu bacamanza yatanze igitekerezo gitandukanye, agaragaza ko hari ingingo z’amategeko zashoboraga gusobanurwa mu buryo butandukanye. REBA UBUSESENGUZI BURAMBUYE NATION RADIO TV YAKOZE KURI URU RUBANZA (VIDEO) Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, yari yabwiye urukiko ko u Rwanda rwakoresheje amafaranga menshi mu myiteguro y’ayo masezerano kandi ko u Bwongereza butubahirije inshingano zabwo. Iyi gahunda yatangijwe bwa mbere mu 2022 ku butegetsi bwa Boris Johnson, nyuma iza gushyigikirwa na Rishi Sunak nk’uburyo bwo gukumira abambuka Umuyoboro wa English Channel mu buryo butemewe. Gusa gahunda yahuye n’imbogamizi nyinshi z’amategeko. Indege ya mbere yagombaga gutwara abimukira mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi. Nyuma yo guhagarika ayo masezerano, Ubwongereza bwashyizeho gahunda y’ubushake aho abimukira basabiwe gutaha bahabwaga inkunga y’amafaranga ibihumbi £3,000 by’amapawundi, kugira ngo bimukire mu Rwanda. Raporo zigaragaza ko abantu bane gusa ari bo bayitabiriye. Guverinoma y’Ubwongereza yavuze ko yakiriye neza umwanzuro w’urukiko, mu gihe abanenga iyi gahunda bavuga ko yateje ibibazo n’ubukererwe mu mikorere y’ubusabe bw’ubuhungiro. — Inkuru yanditswe na Nation Radio TV.

Ubwongereza bwatsinze urubanza rwaregwagamo n’u Rwanda ku Masezerano y’Abimukira Read More »

Contact

Email

info@nationradio-tv.com

Appelez-nous

+31 6 206 99 903

WhatsApp

+31 6 206 99 903

Social Media

COPYRIGHT © NATION RADIO TV 2024