Mu bihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku isi hose, ikibazo cy’umutekano w’amakuru ari muri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga gikomeje kuba kimwe mu bihangayikishije abantu benshi. Mu Rwanda no mu mahanga, hakunze kuvugwa amakuru avuga ko inzego z’umutekano n’ubutasi zishobora gukurikirana cyangwa kumviriza itumanaho ry’abaturage.
Ariko se ibyo bivugwa ni ukuri? Ese hari ibimenyetso bifatika byerekana ko abaturage benshi b’Abanyarwanda baba bakurikiranwa binyuze muri telefoni zabo? Kandi ni iki umuntu yakora kugira ngo arinde amakuru ye bwite?

Ibyo bamwe bavuga
Hari raporo zitandukanye zasohowe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure ku ikoranabuhanga zagiye zigaragaza impungenge ku ikoreshwa rya gahunda z’ubutasi bwa mudasobwa (spyware) mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Hari kandi inkuru yasohowe n’ikinyamakuru, The Rwandan ivuga ku byo cyita uburyo inzego zimwe z’umutekano zishobora gukoresha porogaramu z’ubutasi mu gukurikirana abantu. Icyakora, ibyo birego ntabwo byigeze byemezwa nk’ukuri cyangwa ikinyoma, gusa hari byinshi bisaba ibimenyetso bya tekiniki n’ubugenzuzi kugira ngo byemezwe.
Ese birashoboka ko telefoni yumvirizwa?
Yego! Abahanga mu by’umutekano wa mudasobwa bavuga ko mu buryo bwa tekiniki bishoboka ko telefoni cyangwa mudasobwa byinjirwamo n’abagizi ba nabi cyangwa inzego zifite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu z’ubutasi.
Ariko kandi, gukurikirana buri muturage wese ku giti cye bisaba ubushobozi buhenze cyane kandi bugoye gushyira mu bikorwa ku bantu benshi icyarimwe.
Ni yo mpamvu impuguke nyinshi zisobanura ko ibikorwa byo kugenzura itumanaho akenshi byibanda ku bantu cyangwa amatsinda runaka aba afatwa nk’abafite amakuru y’ingenzi cyangwa abakurikiranweho ibikorwa runaka.
Wakora iki kugira ngo urinde telefoni yawe?
1. Koresha ijambo ry’ibanga rikomeye
Irinde gukoresha imibare yoroshye nka 1234 cyangwa itariki y’amavuko. Koresha PIN ndende cyangwa ijambo ry’ibanga rikomeye.
2. Fungura uburyo bwa Two-Factor Authentication (2FA)
Ibi bituma umuntu atinjira muri konti zawe nubwo yaba yabonye ijambo ry’ibanga.
3. Jya uvugurura telefoni n’amaporogaramu(Gukora Updates)
Ivugururwa rikosora intege nke z’umutekano zishobora gukoreshwa n’abashaka kwiba amakuru.
4. Irinde links zidasanzwe
Ntukande ku butumwa cyangwa email utazi inkomoko yabyo kuko bishobora kuba birimo malware cyangwa spyware (virus zatuma bakwinjirira muri telefoni).
5. Koresha porogaramu n’ibikoresho byizewe
Koresha applications muri Google Play Store cyangwa Apple App Store gusa. Gerageza kugura ibikoresho wizeye (iPhones, SAMSUNG nibindi bifite ikoranabuhanga rigezweho)
6. Funga amakuru yawe
Koresha uburyo bwa encryption na backup kugira ngo amakuru yawe adatakara cyangwa ngo asomwe n’utabyemerewe.
7. Reba niba telefoni yawe itohereza ubutumwa ahandi(Call Forwarding)
Ni uburyo bukoreshwa n’abashaka kwiba cyangwa kumviriza ibyo uvuga ndetse n’ubutumwa wohererezanya n’abandi.
a) Uko warebako telefone yawe yohereza ubutumwa wohererejwe ahandi kanda:
- *#21# Iyi code ishobora kukwereka niba ibyo ukora byose byoherezwa ku yindi nimero. Iyo ihari barayikwereka nayo
-
*#004# Iyi code ishobora kwerekana amakuru yose ajyanye no kohereza ibyo ukora ku yindi telefone.
b) Uko wahagarika Call Forwarding Yose
-
##21#: Iyi code Ihagarika kandi igasiba amatangazo yose yo kwitaba no kohereza ubutumwa ahandi (call forwarding) adashingiye ku gukoresha terefone.
Byagenda bite nibakwiba telefoni?
Niba telefoni yawe yibwe:
- Hindura amagambo y’ibanga ya email n’izindi konti ukoresheje indi telefone cyangwa mudasobwa.
- Koresha “Find My iPhone” cyangwa “Find My Device” uyifunge cyangwa uyisibe amakuru kure.
- Menyesha banki niba hari mobile banking cyangwa konti z’imari zari muri telefoni.
- Hagarika SIM Card yawe binyuze ku muyoboro wa sosiyete y’itumanaho.
Umwanzuro
Nubwo hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku ikoreshwa rya spyware n’ubutasi bwa telefoni mu Rwanda no mu bihugu byinshi, ni ingenzi guhora twiteguye gukora byinshi bishoboka ngo turinde ibikoresho byacu by’ikoranabuhanga kuko ubuzima bw’iki gihe bushingiye ku ikoranabuhanga mu nzego zose.
Icy’ingenzi ku muturage ni ugufata ingamba zo kurinda amakuru ye bwite, gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butekanye no kugira amakenga ku butumwa cyangwa porogaramu zishobora gushyira mu kaga umutekano we.
▶️ Reba isesengura rirambuye rya Nation Radio TV kuri iyi ngingo muri video iri kuri YouTube.
— Inkuru yateguwe na Nation Radio TV.

